Amabwiriza agenga amakuru agirwa ibanga:

Aya mabwiriza asobanura amabwiriza ya Catchyz agenga amakuru agirwa ibanga mu bijyanye no gukusanya, gukoresha, kubika, gusangiza no kurinda amakuru yawe bwite, kandi aya mabwiriza akurikizwa no ku rubuga rwa interineti rwa Catchyz hamwe no ku zindi mbuga bijyanye, porogaramu zarwo, serivisi, n’ibikoresho, uburyo ubwo ari bwo bwose wabigeraho, kabone n’iyo wakoresha telefoni igendanwa.

Amabwiriza agenga amakuru agirwa ibanga n’uburyo akurikizwa:

Iyo ukoresheje Catchyz na serivisi zijyanye nayo, uba wemereye ku buryo budasubirwaho Urubuga gukusanya, gukoresha, no kugumana amakuru yawe bwite, nk’uko bigaragara mu mabwiriza ya Catchyz agenga amakuru agirwa ibanga n’uburyo akoreshwa.

Ushobora gusura Catchyz bitabaye ngombwa ko ufungura konti yawe bwite. Mu gihe wiyemeje guha Urubuga amakuru yawe bwite, uba wemeye ko ayo makuru azatangazwa akanabikwa kuri mudasobwa zayo zibika amakuru.

Uba wemeye ko Catchyz ikoresha amakuru yawe bwite ku mpamvu zikurikira:

  • Kugira ngo ubashe kugera kuri serivisi zayo zitandukanye na serivisi ishinzwe abakiriya ukoresheje imeli cyangwa nomero za telefoni.
  • Gukumira, kugaragaza no guperereza ku bikorwa bishobora kubaho bibujijwe cyangwa bitemewe n’amategeko; magendu no kubangamira umutekano, ndetse no kubahiriza uburyo Catchyz ikoreshwa.
  • Guhuza, gupima no kunoza serivisi, ibiri kuri Catchyz hamwe n’amatangazo yamamaza.
  • Catchyz ishobora gutangariza abandi amakuru yawe bwite hashingiwe ku mabwiriza agenga amakuru agirwa ibanga hamwe n’amategeko n’amabwiriza akurikizwa.
  • Amakuru yawe ashobora gusangizwa: Abatanga serivisi bagiranye amasezerano na Catchyz yo gutanga serivisi zayo kuri interineti, nk’abatanga serivisi z’imari, ibigo byamamaza ibikorwa n’abatanga ubufasha mu bya tekiniki. Icyo gihe, amakuru yawe bwite agenzurwa na Catchyz.
  • Bamwe mu bandi bantu (nka ba nyir’umutungo mu by’ubwenge, inzego zishinzwe ubugenzuzi, polisi, n’izindi nzego ngenzuramikorere) batangarizwa amakuru mu gihe Catchyz ibisabwa n’itegeko cyangwa hubahirijwe amabwiriza agenga amakuru agirwa ibanga.
  • Catchyz ishobora gutangaza amakuru yawe bwite mu rwego rwo kubahiriza ibiteganywa n’amategeko cyangwa icyemezo cy’urukiko, iyo bibaye ngombwa, hagamijwe gukumira, kugaragaza cyangwa kurwanya ibyaha nka magendu, n’ibirego, iyo bibaye ngombwa mu rwego rwo kubungabunga no kurinda amabwiriza yacu cyangwa kurinda uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage.
  • Catchyz yemerera abayikoresha gusangira amatangazo yamamaza n’andi makuru n’abandi bakoresha izindi mbuga ituma bagera kuri ayo makuru.
  • Bitewe n’uko uru Rubuga runemerera umucuruzi n’umuguzi kwivuganira, rugusaba kwitondera uburyo usangizamo abandi bantu amakuru yawe bwite, kandi urabyirengera, kuko Urubuga rutakwizeza ibanga cyangwa umutekano w’amakuru usangiza abakoresha izind mbuga.
  • Byongeye kandi, wemerera Urubuga ko rushobora gukoresha amakuru rwakusanyije mu kukoherereza ibyo ushobara guhitamo, yaba ari ku giti cyawe cyangwa atari ku giti cyawe, cyangwa kuguhamagara kuri nomero ya telefoni bakubwira ibijyanye n’ibicuruzwa cyangwa serivisi za Catchyz.
  • Urubuga nturugurisha cyangwa ngo rukodeshe amakuru yawe bwite ku bandi, mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa byabo utabanje kubemerera ku buryo budasubirwaho gusura urwo rubuga cyangwa gukoresha iyo porogaramu.
  • Catchyz irinda amakuru yawe hifashishijwe ingamba z’umutekano, iza tekiniki n’izo mu rwego rw’ubuyobozi (nka “firewalls”, kubika amakuru ku buryo bw’ibanga hakoreshejwe amakode, hamwe no kugenzura amakuru na mudasobwa haba kugera aho ziri ndetse no mu buryo bw’ubuyobozi) bigatuma hirindwa ibyago by’uko amakuru yatakara, yakoreshwa nabi, yakoreshwa n’utabyemerewe, yashyirwa ahagaragara cyangwa yahindurwa.
  • Icyakora, mu gihe uketse ko hari umuntu uri gukoresha konti yawe mu buryo butemewe, turagusaba kubimenyesha serivisi ishinzwe abakiriya.

Data Deletion Requests

We value your control over your personal data and streamline the process of requesting data deletion. Registered users can initiate this procedure directly through their accounts by navigating to the account settings and selecting the 'Delete User' option. Rest assured that your data will be automatically deleted in accordance with our procedures. However, please note that specific data retention obligations or lawful grounds may require retaining certain information. We are committed to transparency and will provide updates on the progress and resolution of your deletion request, prioritizing the safeguarding of your privacy and data security.